Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 15,21-28 – Ku cyumweru cya 20, Umwaka A

Hanyuma Yezu ava aho, yerekeza mu karere k’i Tiri n’i Sidoni. Nuko Umukanahanikazi ava ku nkiko y’icyo gihugu, atera hejuru ati «Mbabarira, Nyagasani, Mwana wa Dawudi! Umukobwa wanjye yashegeshwe na roho mbi!»  Ariko Yezu ntiyagira icyo amusubiza. Nuko abigishwa baramwegera, baramwinginga bati «Mwirukane, kuko adusakuza inyuma.» Ariko we arabasubiza, ati «Nta handi noherejwe, kereka mu ntama zazimiye zo mu muryango wa Israheli.» Ariko uwo mugore aramwegera, aramupfukamira, avuga ati «Nyagasani, ntabara!» Aramusubiza ati «Ntibikwiye gufata umugati w’abana ngo uwujugunyire ibibwana.» Umugore na we ati «Ni koko, Nyagasani, ariko n’ibibwana birya utuvungukira tugwa aho ba shebuja bafunguriye.» Nuko Yezu aramusubiza ati «Wa mugore we, ukwemera kwawe kurakomeye; nibikumerere uko ubishaka!» Ako kanya umukobwa we arakira.