Kuva ubwo Yezu atangira kumenyesha abigishwa be ko agomba kujya i Yeruzalemu kuhababarizwa cyane n’abakuru b’imiryango, n’Abaherezabitambo bakuru, n’abigishamategeko, akicwa kandi akazazuka ku munsi wa gatatu. Petero aramwihugikana, aramutonganya avuga ati «Biragatsindwa, Nyagasani! Ibyo ntibizakubeho!» Ariko we ahindukirana Petero, aramubwira ati «Hoshi, mva iruhande, Sekibi! Umbereye umutego kuko ibitekerezo byawe bitavuye ku Mana, ahubwo ku bantu!»
Nuko Yezu abwira abigishwa be, ati «Niba hari ushaka kunkurikira ajye yiyibagirwa ubwe, aheke umusaraba we, maze ankurikire! Kuko uzashaka gukiza ubugingo bwe, azabubura; naho uzahara ubugingo bwe ari jye agirira, azabukiza. Umuntu watunga isi yose, ariko akabura ubugingo bwe, byaba bimumariye iki? Cyangwa se umuntu yagurana iki ubugingo bwe? Kandi Umwana w’umuntu agomba kuzagaruka mu ikuzo rya Se, ashagawe n’abamalayika, maze ubwo akagororera umuntu wese akurikije imigirire ye.