Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 17,1-9 : Yezu yihindura ukundi

Hashize iminsi itandatu, Yezu ajyana na Petero, na Yakobo, na Yohani umuvandimwe we ukwabo mu mpinga y’umusozi muremure. Nuko yihindurira ukundi mu maso yabo: uruhanga rwe rubengerana nk’izuba, imyambaro ye yererana nk’urumuri. Ubwo Musa na Eliya bababonekera, baganira na we. Petero ni ko guterura abwira Yezu, ati «Nyagasani, kwibera hano ntako bisa; niba ubishaka ngiye kuhaca ibiraro bitatu, kimwe cyawe, ikindi cya Musa, n’ikindi cya Eliya.» Akivuga ibyo, igihu kibengerana kirabatwikira; ijwi riturukamo rivuga riti «Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira; nimumwumve!» Abigishwa babyumvise, bitura hasi bubitse amaso, bafite ubwoba bwinshi.Nuko Yezu arabegera, abakoraho, arababwira ati «Nimubaduke, mwitinya!» Bubuye amaso, ntibagira undi babona kereka Yezu wenyine.

Bamanuka umusozi, Yezu arabihanangiriza ati «Ntimugire uwo mubwira ibyo mumaze kubona, kugeza ubwo Umwana w’umuntu azaba amaze kuzuka mu bapfuye.»

Publié le