Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 18,15-20 – Ku wa Gatatu, Icya 19 gisanzwe, A

Mugenzi wawe naramuka acumuye, umusange maze umuhane mwiherereye. Nakumva, uzaba ukijije uwo muvandimwe. Natakumva, uzashake umuntu umwe cyangwa babiri, kugira ngo ibyo bikiranurwe n’abagabo babiri cyangwa batatu. Niyanga kumva abo ngabo, ubibwire ikoraniro. Niyanga kumva ikoraniro, abe akubereye nk’umunyamahanga n’umusoresha. Ndababwira ukuri: ibyo muzaba mwaboshye mu nsi byose, bizabohwa no mu ijuru; n’ibyo muzaba mwabohoye mu nsi, bizabohorwa no mu ijuru. Byongeye kandi ndababwira ukuri: niba babiri muri mwe ku isi bashyize hamwe ngo bagire icyo basaba, bazagihabwa na Data uri mu ijuru. Koko, iyo babiri cyangwa batatu bateraniye hamwe mu izina ryanjye, mba ndi aho hagati yabo.»

Publié le