Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 19,16-22 – Ku wa Mbere, A, Imbangikane

Nuko umuntu aramwegera ati «Mwigisha, ngomba gukora iki cyiza kugira ngo ngire ubugingo bw’iteka?» Yezu aramusubiza ati «Utewe n’iki kumbaza ikiri cyiza? Umwiza ni Umwe gusa. Ariko niba ushaka kugera mu bugingo, kurikiza amategeko.» Undi aramubaza ati «Ni ayahe se?» Yezu ati «Ntuzice, ntuzasambane, ntuzibe, ntuzabe umushinjabinyoma, jya wubaha so na nyoko, kandi jya ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.» Uwo musore aramubwira ati «Ibyo byose ko nabikurikije, ni iki kindi nshigaje?» Yezu aramubwira ati «Niba ushaka kuba intungane, genda ugurishe ibyo utunze, ibivuyemo ubihe abakene, maze uzagire ubukungu mu ijuru; hanyuma uze unkurikire.» Umusore yumvise iryo jambo, agenda ababaye, kuko yari atunze ibintu byinshi.

Publié le