Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 21,33-43.45-46 [Ku wa gatanu, Icya 2, Igisibo]

Nimwumve undi mugani. Habayeho umuntu wari ufite umurima, awuhingamo imizabibu, awuzengurutsa uruzitiro, acukuramo urwengero, yubakamo n’umunara w’abararirizi, awatira abahinzi, maze yigira mu rugendo. Igihe cy’isarura cyegereje, atuma abagaragu be ku bahinzi, kugira ngo bahabwe ibyatamurima. Ariko abahinzi bafata abagaragu be, umwe baramukubita, undi baramwica, undi bamutera amabuye. Nuko arongera yohereza abandi bagaragu baruta aba mbere ubwinshi, na bo babagenza batyo. Hanyuma abatumaho umwana we, yibwira ati ‘Umwana wanjye we nta cyo bazamutwara.’ Ariko abahinzi babonye umwana we, barabwirana bati ‘Dore uzamuzungura; nimuze tumwice, maze tuzazungure ibye!’ Nuko baramufata, bamwigiza hirya y’imizabibu, baramwica. Aho nyir’imizabibu azahindukirira, azagenzereza ate abo bahinzi?» Baramusubiza bati «Abo batindi, azabica urw’abagome, maze imizabibu ye ayatire abandi bahinzi bazajya bamuha ibyatamurima uko isarura rigeze.» Nuko Yezu arababwira ati «Ntimwigeze musoma mu Byanditswe ngo ‘Ibuye ryajugunywe n’abubatsi ryabaye insanganyarukuta; icyo gikorwa cya Nyagasani cyatubereye igitangaza.’ Ni cyo gituma mbabwira nti ‘Ingoma y’Imana muzayinyagwa, maze ihabwe ihanga rizayibyaza imbuto.’

Publié le