Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 22,1-14 – Ku wa Kane, Icya 20, A

Yezu yongera kubabwirira mu migani, ati «Ingoma y’ijuru imeze nk’umwami wacyuje ubukwe bw’umuhungu we; agatuma abagaragu be guhamagara abatumiwe mu bukwe, ariko banga kuza. Nuko yongera gutuma abandi bagaragu, kugira ngo babwire abatumiwe bati ‘Dore nateguye amazimano; ibimasa byanjye n’amatungo yanjye y’imishishe byabazwe, byose byatunganye, nimuze mu bukwe.» Ariko bo ntibabyitaho barigendera, umwe mu murima we, undi mu bucuruzi bwe; maze abandi bafata abagaragu babagirira nabi, barabica. Umwami ararakara, yohereza ingabo ze zirimbura abo babisha, kandi zitwika umugi wabo. Hanyuma abwira abagaragu be, ati ’Iby’ubukwe byateguwe, ariko abatumiwe ntibari babikwiye. Nimugende rero mu mayirabiri, mutumire mu bukwe abantu bose muhura.’ Abo bagaragu bakwira amayira, bakoranya abo babonye bose, ari ababi, ari n’abeza, maze inzu y’ubukwe yuzura abatumirwa. Nuko umwami arinjira ngo arebe abari ku meza, maze ahabona umuntu utambaye iby’ubukwe.Aramubwira ati ’Mugenzi wanjye, waje ute hano udafite umwambaro w’abakwe?’ Undi araceceka. Nuko umwami abwira abahereza, ati ‘Nimumubohe amaguru n’amaboko, mumujugunye hanze mu mwijima, aho azaririra kandi agahekenya amenyo.’ Koko hahamagarwa benshi, hagatorwa bake.»

Publié le