Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 22:34-40 – Ku wa Gatanu, Icya 20, Umwaka A

Abafarizayi bumvise ko yazibye akanwa k’Abasaduseyi, barakorana. Maze umwe muri bo wari umwigishamategeko amubaza amwinja, ati «Mwigisha, itegeko riruta ayandi ni irihe?» Aramubwira ati «Uzakunde Nyagasani, Imana yawe, n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose. Iryo ni itegeko riruta ayandi kandi ni ryo rya mbere. Irya kabiri risa na ryo: Urajye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda. Muri ayo mategeko uko ari abiri, habumbiyemo andi yose n’ibyo Abahanuzi bavuze.»

Publié le