Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 23, 27-32 – Ku wa Gatatu – Icya 21 Gisanzwe, A

Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mumeze nk’imva zirabye ingwa; inyuma ni nziza, naho imbere zuzuye amagufa y’abapfuye n’ibihumanya by’ubwoko bwose. Namwe ni uko mumeze: imbere y’abantu mwigira intungane, nyamara mu mutima haganje uburyarya n’ubugome.

Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mwubakira imva z’abahanuzi mugasukura ibituro by’intungane mukavuga ngo ’Iyo tubaho mu gihe cy’abasokuruza bacu ntituba twarafatanyije na bo kumena amaraso y’abahanuzi.’ Bityo mukihamya ubwanyu ko muri abana b’abishe Abahanuzi. Ngaho nimwigane ba sokuruza banyu, maze mubarenze ubugome!

Mwa nzoka mwe, mwa nyoko z’impiri mwe, muzarokoka mute igihano cy’umuriro w’iteka?

Publié le