Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 23,1-12 – Ku wa Gatandatu, Icya 20 gisanzwe, A

Nuko Yezu abwira rubanda n’abigishwa be, ati «Abigishamategeko n’Abafarizayi bicaye ku ntebe ya Musa: nuko rero, nimukore kandi mukurikize icyo bababwira cyose, ariko ntimukigane imigenzereze yabo, kuko bavuga kandi ntibakore. Bahambira imitwaro iremereye, bakayikorera abantu, ariko bo bakanga kuyikozaho n’urutoki! Muri byose bakorera kugira ngo abantu bababone. Ni cyo gituma barushanwa gutwara ku kuboko no ku gahanga udupapuro twanditseho Amategeko, n’incunda z’imyambaro yabo bakazigira ndende. Bakunda ibyicaro bya mbere aho batumiwe, n’intebe za mbere mu masengero, bagakunda kuramukirizwa ku karubanda no kumva abantu babita ’Mwigisha’.

Mwebweho ntimugatume babita ’Mwigisha’, kuko Umwigisha wanyu ari umwe gusa, mwese mukaba abavandimwe. Ku isi ntimukagire uwo mwita Umubyeyi wanyu, kuko mufite Umwe gusa, Imana Data uri mu ijuru. Ntimukemere ko babita ’Abayobozi’, kuko mufite Umuyobozi umwe gusa, ari we Kristu. Umukuru muri mwe azabe umugaragu wanyu. Uzikuza wese azacishwa bugufi, naho uzicisha bugufi azakuzwa.

Publié le