Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 23,13.15-22

Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mutesha abantu irembo ry’Ingoma y’ijuru! Ubwanyu ntimwinjira, maze n’ababishaka ntimureke binjira. Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mubungera mu nyanja no mu bihugu kugira ngo mugire uwo muhindura, kandi mwamubona mukamugira uwo kujugunywa mu nyenga y’umuriro bitambutse ibyanyu incuro ebyiri! Nimwiyimbire, bayobozi muhumye, muvuga ngo ‘Iyo umuntu arahije Ingoro y’Imana nta cyo bitwaye, ariko yarahiza zahabu y’Ingoro akaba akomeje.’ Mwa basazi mwe n’impumyi ! Ikiruta ikindi ni ikihe, zahabu cyangwa Ingoro y’Imana itagatifuza iyo zahabu ? Murongera kandi muti ‘Iyo umuntu arahije urutambiro nta cyo bitwaye, ariko yarahiza ituro riri ku rutambiro akaba akomeje.’ Mwa mpumyi mwe! Ikiruta ikindi ni iki, ituro cyangwa urutambiro rutagatifuza ituro? Nuko rero kurahiza urutambiro ni ukurahiza n’ibiruriho byose; kurahiza Ingoro ni ukurahiza n’Uyituyemo. Kurahiza ijuru ni ukurahiza intebe y’Imana n’Uyicayeho.

Publié le