Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 25,31-46 [Ku wa mbere, Igisibo, A]

Igihe Umwana w’umuntu azaza yuje ikuzo, ashagawe n’abamalayika bose, ubwo azicara ku ntebe ye y’ikuzo. Ibihugu byosebizakoranyirizwe imbere ye, maze azatandukanye abantu nk’uko umushumba asobanura intama n’ihene. Azashyira intama iburyo bwe, n’ihene ibumoso. Nuko rero Umwami azabwire abari iburyo bwe, ati ‘Nimuze, abahawe umugisha na Data, muhabwe Ingoma mwateguriwe kuva isi ikiremwa; kuko nashonje mukamfungurira; nagize inyota mumpa icyo kunywa; naje ndi umugenzi murancumbikira; nari nambaye ubusa muranyambika; nari ndwaye muransura; nari imbohe muza kundeba.’ Nuko intungane zizamusubize ziti ‘Nyagasani, twakubonye ryari ushonje, maze turagufungurira; ufite inyota tuguha icyo unywa; uri umugenzi turagucumbikira; wambaye ubusa turakwambika; urwaye cyangwa se uri imbohe tuza kukureba?’ Nuko Umwami azabasubize, ati ‘Ndababwira ukuri: ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, ni jye mwabaga mubigiriye.’ Hanyuma azabwire n’ab’ibumoso, ati ‘Nimumve iruhande, mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka wagenewe Sekibi n’abamalayika be; kuko nashonje ntimwamfungurira; nagize inyota ntimwampa icyo nywa; naje ndi umugenzi ntimwancumbikira; nari nambaye ubusa ntimwanyambika; nari ndwaye cyangwa ndi imbohe ntimwaza kunsura.’ Nuko abo na bo bazamubaze bati ‘Nyagasani, twakubonye ryari ushonje cyangwa ufite inyota; uri umugenzi cyangwa wambaye ubusa; urwaye cyangwa uri imbohe ntitwagufasha?’ Nuko azabasubize, ati ‘Ndababwira ukuri: ibyo mutagiriye umwe muri abo baciye bugufi, ni jye mutabigiriye.’ Maze abo bazajye mu bubabare bw’iteka, naho intungane zijye mu bugingo bw’iteka.»

Publié le