Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 26,14-25 – Ku wa gatatu Mutagatifu

Nuko umwe muri ba Cumi na babiri witwaga Yuda Isikariyoti, asanga abatware b’abaherezabitambo, arababwira ati «Murampa iki, nanjye nkamubagabiza?» Bamubarira ibiceri mirongo itatu bya feza. Kuva icyo gihe atangira gushaka uburyo buboneye bwo kumutanga. Umunsi wa mbere wo kurya Imigati idasembuye, abigishwa baza kubaza Yezu, bati «Aho ushaka ko tugutegurira ibyo kurya Pasika ni he?» Ati «Nimujye mu murwa kwa kanaka, mumubwire muti ‘Umwigisha agutumyeho ngo: Igihe cyanjye kiregereje, ndashaka kurira Pasika iwawe ndi kumwe n’abigishwa banjye.’» Abigishwa babigenza uko Yezu yabategetse, maze bategura ibya Pasika. Bugorobye, Yezu ajya ku meza hamwe na ba Cumi na babiri. Nuko rero igihe bafungura, aravuga ati «Ndababwira ukuri: umwe muri mwe agiye kungambanira.» Birabababaza cyane, batangira kumubaza umwe umwe, bati «Mbese yaba ari jye, Nyagasani?» Arabasubiza ati «Uwo duhurije intoki ku mbehe, ni we ugiye kungambanira! Koko Umwana w’umuntu aragiye nk’uko Ibyanditswe bimuvuga! Ariko rero hagowe uwo muntu wemeye kugambanira Umwana w’umuntu; icyari kuba cyiza ni uko uwo muntu aba ataravutse!» Yuda umugambanyi na we aramubaza, ati «Aho ntiyaba jye, Mwigisha?» Yezu ati «Urabyivugiye!»

Publié le