Isabato irangiye, ku wa mbere wayo mu museso, Mariya Madalena na Mariya wundi bazindukira ku mva. Ubwo isi ihinda umushyitsi mwinshi; umumalayika wa Nyagasani amanuka mu ijuru aregera, ahirika ibuye, aryicara hejuru. Yari ameze nk’umurabyo, umwambaro we wera nk’urubura. Abarinzi bamurabutswe bakuka umutima, bamera nk’abapfuye. Ariko wa mumalayika araterura, abwira abagore ati «Mwebweho mwitinya! Nzi ko mushaka Yezu wabambwe ku musaraba. Ntari hano, yazutse nk’uko yari yabivuze; nimuze mwirebere aho yari arambitse. None rero, nimugende mwihuta, mubwire abigishwa be ko yazutse, kandi ko agiye kubatanga mu Galileya; ni ho muzamubonera. Ngibyo ibyo nari mfite kubabwira.» Ubwo abagore bava ku mva bafite ubwoba buvanze n’ibyishimo byinshi, bihutira kubwira abigishwa be iyo nkuru. Ni bwo Yezu ahuye na bo ati «Nimugire amahoro!» Baramwegera, bahobera ibirenge bye, bamupfukamye imbere. Nuko Yezu arababwira ati «Mwitinya! Ahubwo nimugende mubwire abavandimwe banjye bajye mu Galileya; ni ho bazambonera.»