Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 28,16-20 – Asensiyo, Umwaka A

Nuko abigishwa cumi n’umwe bajya mu Galileya ku musozi Yezu yari yarabarangiye. Bamubonye barapfukama, bamwe ariko bashidikanya. Yezu arabegera, arababwira ati «Nahawe ububasha bwose mu ijuru no ku isi. 19Nuko rero, nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose. Dore kandi ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza ku ndunduro y’ibihe.»

Publié le