Muri iyo minsi, Yohani Batisita atangira kwigishiriza mu butayu bwa Yudeya avuga ati «Nimwisubireho, kuko Ingoma y’ijuru yegereje!» Uwo ni we wavuzwe n’umuhanuzi Izayi ati «Ni ijwi ry’uvugira mu butayu aranguruye ati ‘Nimutegure inzlra ya Nyagasani, muringanize aho azanyura!’» .
Yohani uwo yambaraga umwambaro uboheshejwe ubwoya bw’ingamiya, agakenyeza umukoba; ibyo kurya bye byari isanane n’ubuki bw’ubuhura. Nuko abaturage b’i Yeruzalemu n’abo muri Yudeya yose, n’abo mu ntara yose ya Yorudani bakamusanga, bakabatirizwa na we mu ruzi rwa Yorudani, babanje kwiyemeza ibyaha byabo mu ruhame. Abonye Abafarizayi n’Abasaduseyi benshi baje kubatizwa, arababwira ati «Mwa nyoko z’impiri mwe, ni nde wababwirije guhunga uburakari bwegereje? Noneho nimugaragaze imigenzereze ikwiranye n’ukwisubiraho nyako! Kandi ntimwitwaze ngo Abrahamu ni we mubyeyi wacu!’ Ndanabiberuriye, ndetse aya mabuye muruzi, Imana ishobora kuyabyutsamo abana ba Abrahamu. Dore intorezo irambitse ku mizi y’ibiti; none igiti cyose kitera imbuto nziza kigiye gutemwa maze gicanwe.
Jyewe ndababatirisha amazi kugira ngo mwisubireho, ariko Uje ankurikiye andusha ububasha, ndetse sinkwiriye no kumukuramo inkweto; We azababatirisha Roho Mutagatifu n’umuriro. Afite urutaro mu ntoki kandi agiye gukubura imbuca ye : hanyuma azahunika ingano ze mu kigega, naho imishishi ayitwikishe umuriro utazima.»