Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 4,1-11 – [Ku cyumweru cya 1, A, Igisibo]

Hanyuma Yezu ajyanwa na Roho Mutagatifu mu butayu kugira ngo ashukwe na Sekibi. Asiba kurya iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, hanyuma arasonza. Nuko Umushukanyi aramwegera, aramubwira ati «Niba uri Umwana w’Imana, tegeka aya mabuye ahinduke imigati.» Yezu aramusubiza ati «Haranditswe ngo ’Umuntu ntatungwa n’umugati gusa, ahubwo atungwa n’ijambo ryose rivuye mu kanwa k’Imana.’» Nuko Umushukanyi amujyana mu murwa mutagatifu, amuhagarika ku gasongero k’Ingoro, maze aramubwira ati «Niba uri Umwana w’Imana, ijugunye hasi; kuko handitswe ngo ‘Izategeka abamalayika bayo kuzagusama, kugira ngo udasitara ku ibuye.’» Yezu aramusubiza ati «Biranditswe kandi ngo ‘Ntuzagerageze Nyagasani, Imana yawe.’»

Umushukanyi yongera kumujyana ku musozi muremure, amwereka ingoma zose z’isi n’ubukire bwazo, nuko aramubwira ati «Ibyo byose nzabikugabira, numfukamira ukandamya.» Yezu aramusubiza ati «Igirayo, Sekibi, kuko handitswe ngo ‘Uzaramye Nyagasani, Imana yawe, abe ari We uzakorera wenyine.’»
Umushukanyi amusiga aho. Ubwo abamalayika baramwegera, baramuhereza.
Publié le