Yezu yumvise ko Yohani yatanzwe yigira mu GaIileya, yimuka i Nazareti ajya kuba i Kafarinawumu ku nkuka y’inyanja, mu rugabano rwa Zabuloni na Nefutali, kugira ngo huzuzwe ibyo umuhanuzi Izayi yavuze ati «Gihugu cya Zabuloni, nawe gihugu cya Nefutali, nzira igana inyanja, hakurya ya Yorudani, Galileya y’ abanyamahanga! Imbaga yari yigungiye mu mwijima yabonye urumuri rutangaje; n’abari batuye mu gihugu gicuze umwijima w’urupfu, urumuri rwabarasiyeho.» Guhera ubwo Yezu atangira kwigisha agira ati «Nimwisubireho, kuko Ingoma y’ijuru yegereje!» Nuko igihe yagendaga ku nkombe y’inyanja ya Galileya, abona abavandimwe babiri, Simoni bita Petero na Andereya murumuna we; bariho baroha inshundura mu nyanja kuko bari abarobyi. Arababwira ati «Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu.» Ako kanya basiga aho inshundura zabo baramukurikira. Yigiye imbere abona abandi bavandimwe babiri, Yakobo mwene Zebedeyi na murumuna we Yohani, bari mu bwato hamwe na se Zebedeyi; bariho basana inshundura zabo. Nuko arabahamagara. Ako kanya basiga aho ubwato na se, baramukurikira. Nuko Yezu azenguruka Galileya yose, yigishiriza mu masengero yabo, atangaza Inkuru Nziza y’Ingoma, akiza icyitwa indwara n’ubumuga cyose muri rubanda.