Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 5, 13-16 – Ku wa kabiri – Icya 10 gisanzwe, A

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhandde rwa Yezu ku musozi, arababwira ati “Muri umunyu w’isi. Ariko se umunyu wakayutse, bawusubirishamo iki uburyohe ? Nta kandi kamaro kawo kereka kujugunywa hanze, ugakandagirwa n’abantu. Muri urumuri rw’isi. Ikigo cyubatse mu mpinga y’umusozi nticyihishira. Kandi nta we ucana itara ngo aryubikeho icyibo, ahubwo arishyira ku gitereko  cyaryo aho rimurikira abari mu nzu bose. Urumuri rwanyu niruboneshereze rutyo abantu kugira ngo barebe ibyiza mukora, bakurizeho gusingiza So uri mu ijuru.

Publié le