Ntimukeke ko naje kuvanaho Amategeko cyangwa Abahanuzi; sinaje gukuraho, ahubwo naje kunonosora. Koko rero, ndababwira ukuri: kugera igihe ijuru n’isi bizashirira, nta kanyuguti, nta n’akadomo kazava mu Mategeko ibyo byose bitarangiye. Nuko rero, uzarenga kuri rimwe muri ayo mategeko yoroheje, kandi akigisha n’abandi kugenza batyo, azitwa igiseswa mu Ngoma y’ijuru. Naho uzajya ayakurikiza akayatoza abandi, azitwa umuntu ukomeye mu Ngoma y’ijuru. Reka kandi mbabwire: niba ubutungane bwanyu budasumba ubw’abigishamategeko n’abafarizayi, nta bwo muzinjira mu Ngoma y’ijuru. Mwumvise ko abakurambere babwiwe ngo ‘Ntuzice’, kandi nihagira uwica, azabibarizwa mu rubanza. Jyewe mbabwiye ko umuntu wese urakariye mugenzi we, azabibarizwa mu rukiko ; naho nabwira mugenzi we ‘Gicucu!’ azabibarizwa mu Nama Nkuru; namubwira ati ‘Uri umusazi!’, azishyurira mu nyenga y’umuriro. Nuko rero nujyana ituro ryawe imbere y’urutambiro, ukahibukira ko mugenzi wawe mufitanye akantu, rekera ituro ryawe imbere y’urutambiro, ubanze ujye kwigorora na mugenzi wawe ; hanyuma ugaruke ubone guhereza ituro ryawe. Jya ugira ubwira bwo kwiyunga n’uwo mwangana, igihe mukiri kumwe mu nzira kugira ngo ataguteza umucamanza, umucamanza akagushyikiriza umupolisi, ubwo ukaba uroshywe mu buroko. Mbikubwize ukuri: nta bwo uzavamo utishyuye byose, kugeza ku giceri cya nyuma.
Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ntuzasambane’, jyeweho, mbabwiye ko ureba umugore akamwifuza, mu mutima we aba yamusambanyije. Ijisho ryawe ry’iburyo nirikubera impamvu yo gukora icyaha, rinogore urijugunye kure yawe: ikigufitiye akamaro ni ukubura rumwe mu ngingo zawe, aho kubona umubiri wose utawe mu nyenga y’umuriro. Niba ikiganza cy’iburyo kigutera gukora icyaha, gice ukijugunye kure yawe: ikiruta ni uko wabura rumwe mu ngingo zawe, aho kubona umubiri wawe wose ugiye mu nyenga y’umuriro.
Kandi byaravuzwe ngo ‘Usenze umugore we agomba kumuha urwandiko rwo kumusenda’. Naho jye mbabwiye ko umuntu wese usenda umugore we — usibye iyo babanaga bitemewe — aba amuteye gusambana; n’ucyura umugore wasenzwe, aba asambanye.
Mwumvise kandi ko abakurambere babwiwe ngo ‘Ntuzarahire ibinyoma ahubwo uzahigura Nyagasani ibyo wamusezeranije mu ndahiro’. Jyeweho mbabwiye kutarahira na gato: ari ukurahira ijuru, kuko ari inteko y’Imana; ari ukurahira isi, kuko ari umusego w’ibirenge byayo; ari na Yeruzalemu, kuko ari Umurwa w’Umwami mukuru. Ntukarahize n’umutwe wawe, kuko udashobora guhindura n’umwe mu misatsi yawe umweru cyangwa igikara. Mujye muvuga muti ‘Yego’, niba ari yego, cyangwa ‘Oya’, niba ari oya; ibigeretsweho bindi biba biturutse kuri Sekibi.