Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 5,33-37 – Ku wa Gatandatu – Icya 10, Mbangikane

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati “Mwumvise kandi ko abakurambere babwiwe ngo ‘Ntuzarahire ibinyoma, ahubwo uzahigura Nyagasani ibyo wamusezeranije mu ndahiro’.Jyeweho mbabwiye kutarahira na gato : ari ukurahira ijuru kuko ari inteko y’Imana; ari ukurahira isi kuko ari umusego w’ibirenge byayo; ari na Yeruzalemu kuko ari Umurwa w’Umwami mukuru. Ntukarahize n’umutwe wawe, kuko udashobora guhindura n’umwe mu misatsi yawe umweru cyangwa igikara. Mujye muvuga muti ‘Yego’ niba ari yego, cyangwa ‘Oya’ niba ari oya; ibigeretsweho bindi biba biturutse kuri Sekibi.”

Publié le