Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 5,38-48 – [Ku cyumweru, 7A]

Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ijisho rihorerwe ijisho, iryinyo rihorerwe irindi’. Jyeweho mbabwiye kudashyamirana n’umugiranabi; ahubwo nihagira ugukubita urushyi mu musaya w’iburyo, mutegeze n’uwundi. Nihagira ushaka kukuburanya ngo agutware ikanzu yawe, mwegurire n’igishura cyawe. Nihagira uguhatira gutera intambwe igihumbi, muterane ibihumbi bibiri. Ugusabye, umuhe; n’ushatse ko umuguriza, ntukamwihunze. Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Uzakunde mugenzi wawe, wange umwanzi wawe.’ Jyeweho ndababwira ngo ‘Nimukunde ababanga, musabire ababatoteza’. Bityo muzabe abana ba So uri mu ijuru, We uvusha izuba rye ku babi no ku beza, kandi akavubira imvura abatunganye n’abadatunganye. Nimwikundira gusa ababakunda, muzahemberwa iki? Ese abasoresha bo, si ko babigenza? Maze se nimuramutsa gusa abo muva inda imwe, muzaba murushije iki abandi? Ese abatazi Imana bo, si ko babigenza? Mwebweho rero, muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane.

Publié le