Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 5,43-48 – Ku wa Kabiri, Icya 11 gisanzwe, Mbangikane

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati “Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Uzakunde mugenzi wawe, wange umwanzi wawe.’ Jyeweho ndababwira ngo ‘Nimukunde ababanga, musabire ababatoteza.’ Bityo muzabe abana ba So uri mu ijuru, We uvusha izuba rye ku babi no ku beza, kandi akavubira imvura abatunganye n’abadatunganye. Nimwikundira gusa ababakunda, muzahemberwa iki ? Ese abasoresha bo si ko babigenza ? Maze se nimuramutsa gusa abo muva inda imwe, muzaba murushije iki abandi ? Ese abatazi Imana bo si ko babigenza ? Mwebweho rero, muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane.”