Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 6,1-6.16-18 – [Uwa gatatu w’Ivu]

Murajye mwirinda kugira neza mu maso y’abantu mugira ngo babarebe; mwaba mwivukije ingororano kwa So mu ijuru. Igihe rero utanga imfashanyo, ntukavugishe ihembe imbere yawe, nk’uko indyarya zibigira mu masengero no mu mayira, kugira ngo baratwe n’abantu. Ndababwira ukuri: baba bashyikiriye ingororano yabo. Naho wowe, nutanga imfashanyo, ikiganza cyawe cy’ibumoso ntikikamenye icyo icy’iburyo gikora, bityo imfashanyo yawe ijye igirirwa mu ibanga; maze So umenya ibyihishe, azabikwiture. Igihe musenga, ntimukagenze nk’ indyarya zikunda gusenga zihagaze mu masengero no mu mayirabiri, ngo zibonwe n’abantu. Ndababwira ukuri: baba bashyikiriye ingororano yabo. Naho wowe, nushaka gusenga, ujye winjira mu nzu yawe, ukinge, maze usenge So uri aho atagaragara; maze So umenya ibyihishe, azabikwiture. Igihe musiba kurya, ntimukijime mu maso nk’uko indyarya zibigira: zikambya agahanga kugira ngo babone ko zisiba. Ndababwira ukuri: ziba zashyikiriye ingororano yazo. Wowe rero nusiba kurya, ujye wisiga mu mutwe, wiyuhagire mu maso, kugira ngo utamenyesha abantu ko usiba, ahubwo bimenywe na So uri aho atagaragara; maze So umenya ibyihishe, azabikwiture.

Publié le