Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 6,19-23, Ku wa Gatanu, Icya 11 gisanzwe, Mbangikane

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati « Ntimugashakire ubukungu hano mu nsi, aho udusimba n’imungu byonona, aho abajura baca ibyuho bakiba. Ahubwo mwizigamire ubukungu mu ijuru, aho udusimba n’imungu bitonona, aho abajura badaca ibyuho ngo bibe. Kuko aho ubukungu bwawe buri, ni ho n’umutima wawe uzaba uri. Itara ry’umubiri ni ijisho. Niba rero ijisho ryawe ridafite inenge, umubiri wawe wose uzamurikirwa. Naho niba ijisho ryawe ari ribi, umubiri wawe wose uzaba mu mwijima. Noneho se niba urumuri rukurimo ruhindutse umwijima, uwo mwijima uzangana iki ! »

Publié le