Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati « Nta wushobora gukorera ba shebuja babiri : azanga umwe akunde undi, cyangwa azibanda kuri umwe, asuzugure undi. Ntimushobora gukorera Imana na Bintu.« Ni cyo gituma mbabwira nti ‘Mwihagarikwa imitima n’uko muzamera, ari ku bibatunga cyangwa ku byo muzambika umubiri wanyu.’ Ubugingo se ntiburuta ibyo kurya ? Umubiri wo se nturuta umwambaro ? Nimurebe inyoni zo mu kirere : ntizibiba, ntizisarura, ntizihunika mu bigega, nyamara So wo mu ijuru arazigaburira ! Mwebwe se ntimuzitambukije agaciro ? Ni nde muri mwe n’aho yahagarika umutima ate, washobora kugira icyo yongera ku bugingo bwe ?« Imyambaro yo yabahagarikira iki umutima ? Nimwitegereze indabo zo mu gasozi uko zikura : ntiziruha, ntiziboha. Nyamara rero ndababwira ko na Salomoni mu bukire bwe bwose, atigeze yambara nka rumwe muri zo. Niba Imana yambika ityo icyatsi cyo mu murima kiriho none, ejo kikazatabwa mu muriro, mwe ntizabarengerezaho mwa bemera gato mwe ? Mwibunza rero imitima muvuga ngo ‘Tuzarya iki ? Tuzanywa iki ? Tuzambara iki ?’ Ni ibyo byose abanyamahanga bahihibikanira. So wo mu ijuru azi ko ibyo byose mubikeneye.Ahubwo mbere na mbere nimuharanire Ingoma n’ubutungane bwayo, naho ibindi byose muzabigerekerwaho.Mwiterwa impagarara n’iby’ejo : umunsi w’ejo uzazana impagarara zawo. Umuruho wa buri munsi urahagije. »