Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati “Mwica urubanza namwe mutazarucirwa, kuko uko muzaba mwaziciye ni ko muzazicirwa, igipimisho muzageresha, ni cyo namwe muzagererwamo. Kuki ubona akatsi kari mu jisho ry’umuvandimwe wawe, ariko umugogo uri mu jisho ryawe ntuwubone? Ubwo se wabwira ute uwo muva inda imwe uti ‘Reka ngutokore akatsi kakuri mu jisho’, kandi utareba umugogo uri mu ryawe? Wa ndyarya we, banza ukuremo umugogo uri mu jisho ryawe, hanyuma uzabone neza, ushobore gutokora akatsi ko mu jisho ry’uwo muva inda imwe.”