Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati “Muritondere abahanurabinyoma babasanga, inyuma basa n’intama, naho imbere ari ibirura by’ibihubuzi. Muzabamenyera ku mbuto bera. Hari usoroma imizabibu ku mahwa ? Cyangwa se imitini ku mikeri ? Burya igiti cyose cyiza cyera imbuto nziza, naho igiti kibi kikera imbuto mbi. Igiti cyiza ntigishobora kwera imbuto mbi, n’igiti kibi ntigishobora kwera imbuto nziza. Igiti cyose kitera imbuto nziza baragitema, bakakijugunya mu muriro. Nuko rero, muzabamenyera ku mbuto bera.”