Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 7,21-29

Umbwira wese ngo ‘Nyagasani, Nyagasani’, si we uzinjira mu ngoma y’ijuru, ahubwo ni ukora ibyo Data uri mu ijuru ashaka. Benshi bazambwira uwo munsi bati ‘Nyagasani, Nyagasani, ese ntitwahanuye mu izina ryawe? Ese ntitwirukanye roho mbi mu izina ryawe? Ese ntitwakoze ibitangaza byinshi mu izina ryawe? Ubwo nzaba bwira nti ‘Sinigeze mbamenya; nimwigireyo, mwa nkozi z’ibibi mwe!’ Nuko rero, umuntu wese wumva ayo magambo maze kuvuga, kandi akayakurikiza, ameze nk’umuntu w’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare. Imvura yaraguye, imivu iratemba, imiyaga irahuha, bikoranira kuri ya nzu ariko ntiyatemba; kuko yari yubatse ku rutare! Naho uwumva wese ayo magambo maze kuvuga, ntayakurikize, ameze nk’umuntu w’umusazi wubatse inzu ye ku musenyi. Imvura yaraguye, imivu iratemba, imiyaga irahuha, bikoranira kuri ya nzu, irahirima; ihinduka ubushingwe!» Yezu amaze kuvuga ayo magambo, rubanda batangarira ibyo yigishije, kuko yigishaga nk’umuntu ufite ububasha, atameze nk’abigishamategeko babo.

Publié le