Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 8,28-34 – Ku wa Gatatu, Icya 13 gisanzwe, A

Amaze gufata inkombe yo hakurya mu gihugu cy’Abanyagadara, abagabo babiri bahanzweho na roho mbi baturuka mu irimbi, baza bamusanga; bari ibintu by’ibinyamaswa, ntihagire utinyuka kunyura iyo nzira. Nuko barasakuza bati «Uradushakaho iki, Mwana w’Imana? Wazanywe no kuduturumbanya igihe kitaragera?» Hirya y’aho rero hakaba umukumbi w’ingurube zarishaga. Roho mbi ni ko kwinginga Yezu, ziti «Niba utwirukanye, twohereze muri uriya mukumbi w’ingurube.» Arazibwira ati «Nimuzijyemo!» Nuko ziva muri abo bantu, zijya muri za ngurube, maze uwo mukumbi wose ukonkoboka mu manga n’umuriri mwinshi, wiroha mu nyanja, urarohama. Abashumba barahunga, basubira mu mugi, bavuga ibyabaye byose, n’ibyerekeye abahanzweho. Nuko abatuye umugi bose basanga Yezu; ngo bamubone, baramwinginga ngo abavire mu gihugu.

Publié le