Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 9,14-15 – [Ku wa Gatanu nyuma y’Ivu]

Nuko abigishwa ba Yohani baramusanga, ni ko kumubaza bati «Ni iki gituma twebwe n’Abafarizayi dusiba kurya, naho abigishwa bawe ntibasibe?» Yezu arabasubiza ati «Birakwiye se ko abakwe bagira ishavu bakiri kumwe n’umukwe? Ariko hazaza igihe umukwe azabavanwamo, ni bwo bazasiba.

Publié le