Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 9,35-38.10,1.6-8 [Ku wa gatandatu, 1 Adiventi]

Muri icyo gihe, Yezu yazengurukaga imigi yose n’insisiro yigisha mu masengero yabo, akwiza Inkuru Nziza y’Ingoma, ari na ko akiza icyitwa indwara n’ubumuga bwose. Abonye iyo mbaga y’abantu abagirira impuhwe, kuko bari barushye kandi bameze nk’intama zitagira umushumba. Nuko abwira abigishwa be ati «Imyaka yeze ni myinshi, ariko abakozi ni bakeya ; nimusabe rero Nyir’imyaka yohereze abakozi mu mirima ye. »Amaze guhamagara abigishwa be cumi na babiri, abaha ububasha bwo kuganza roho mbi no kuzirukana, n’ubwo gukiza icyitwa indwara n’icyitwa ubumuga cyose. Arababwira ati« Nimusange intama zazimiye z’umuryango wa Israheli.Aho munyura muvuge ko Ingoma y’ijuru yegereje. Mukize abarwayi, muzure abapfuye, ababembe mubakize, mwirukane roho mbi. Mwahawe ku buntu, mutange ku buntu.»

Publié le