Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 10,22-30 – Ku wa kabiri – Icya 4 cya Pasika

Yeruzalemu bahimbazaga umunsi mukuru wo gutaha Ingoroy’Imana. Hari mu itumba. Yezu yagendagendaga mu Ngoro yImana mu nsi y’Ibaraza rya Salomoni. Abayahudi baramukikiza, maze baramubaza, bati «Uzakomeza kuturerega na ryari? Niba uri Kristu bitwerurire, ubitubwire.» Yezu arabasubiza ati «Ndababwira mukanga kwemera; ibikorwa nkora mu izina rya Data, ni byo bihamya ibyanjye. Mwe ntimwemera, kuko mutari abo mu ntama zanjye. Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, ndazizi, na zo zikankurikira. Nziha ubugingo bw’iteka, kandi ntiziteze gupfa bibaho; byongeye kandi nta n’uzazinkura mu kiganza. Data wazimpaye, aruta byose, kandi nta wagira icyo ashikuza mu kiganza cya Data. Jye na Data turi umwe.»

Publié le