Abayahudi bongera gufata amabuye yo kumutera. Ni bwo Yezu ababwiye ati «Naberetse ibikorwa byiza byinshi bituruka kuri Data, none muri ibyo bikorwa icyo munterera amabuye ni ikihe?» Abayahudi baramusubiza bati «Si igikorwa cyiza gituma tugutera amabuye; turakuziza igitutsi ututse Imana, kuko uri umuntu maze ukigira Imana.» Yezu arabasubiza ati «Mu Mategeko yanyu ntihanditse ngo ‘Naravuze nti: muri imana’? Ubwo Amategeko yita imana ababwiwe ijambo ry’Imana, kandi Ibyanditswe bidashobora kuvuguruzwa, mushobora mute kubwira uwo Data yatagatifuje akamutuma mu nsi, ngo ‘Uratuka Imana’, ari uko ngize nti ‘Ndi Umwana w’Imana’? Niba koko ndakora ibikorwa bya Data, nimureke kunyemera. Ariko niba mbikora, maze mukanga kunyemera, nimwemere byibura ibikorwa nkora kugira ngo mumenye kandi mwemere ko Data andimo nanjye nkaba muri Data.» Nuko bongera gushaka kumufata, abaca mu myanya y’intoki. Asubira hakurya ya Yorudani, aho Yohani yajyaga abatiriza mbere, agumayo. Abantu benshi barahamusanga bavuga bati «Nta gitangaza na kimwe Yohani yigeze akora, ariko ibyo yamuvuzeho byari ukuri.» Abari aho benshi baramwemera.