Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 11,1-45 – [Ku cyumweru cya 5, Igisibo, Umwaka A]

I Betaniya, ku musozi Mariya na mwene nyina Marita bari batuyeho, hari umurwayi witwa Lazaro. Mariya ni we wari wasize Nyagasani umubavu, umusatsi we akawuhanaguza ibirenge bye. Lazaro wari urwaye yari musaza we. Nuko bashiki be batuma kuri Yezu, bati «Mwigisha, uwo ukunda ararwaye.» Yezu abyumvise, aravuga ati «Iyo ndwara si iyo kumwica, ahubwo ni iyo kugaragaza ikuzo ry’Imana, ndetse igahesha ikuzo Umwana w’Imana.» Yezu yakundaga cyane Marita na mwene nyina na Lazaro.
Yumvise ko Lazaro arwaye, amara iminsi ibiri aho yari ari. Hanyuma abwira abigishwa be ati «Nimuze dusubire mu Yudeya.» Abigishwa baramubwira bati «Mwigisha, vuba aha Abayahudi bashakaga kugutera amabuye, none usubiyeyo!» Yezu arabasubiza ati «Mbese umunsi ntufite amasaha cumi n’abiri? Iyo umuntu agenda ku manywa ntatsitara, kuko aba abona urumuri rw’iyi si. Ariko umuntu ugenda nijoro aratsitara, kuko aba adafite urumuri.» Amaze kubabwira ibyo, yungamo, ati «Incuti yacu Lazaro arasinziriye, ngiye kumukangura.» Abigishwa be baramubwira bati «Mwigisha, niba asinziriye azakira.» Yezu yashakaga kuvuga ko yapfuye, bo bumva ko yaheranywe n’ibitotsi. Yezu noneho araberurira, ati «Lazaro yarapfuye. Mutumye nishimira ko ntahabaye, kugira ngo mwemere. Ariko nimuze tumusange.» Nuko Tomasi witwaga Didimi abwira abandi bigishwa, ati «Reka tujyane, natwe tuzapfane na we.» Yezu agezeyo, asanga Lazaro amaze iminsi ine mu mva. Kuva i Betaniya kugera i Yeruzalemu, hari nk’intera y’amasitadi cumi n’atanu . Hari haje Abayahudi benshi kwa Marita na Mariya kubahoza urupfu rwa musaza wabo. Marita yumvise ko Yezu aje, ajya kumusanganira, Mariya we asigara imuhira. Marita abwira Yezu, ati «Mwigisha, iyo uba hano musaza wanjye ntaba yarapfuye. Ariko n’ubu ngubu, nzi ko icyo wasaba Imana cyose, Imana yakiguha.» Yezu ati «Musaza wawe azazuka.» Marita arasubiza ati «Nzi ko azazuka igihe cy’izuka ku munsi w’imperuka.» Yezu aramubwira ati «Ni jye zuka n’ubugingo; unyemera, n’aho yaba yarapfuye , azabaho. Byongeye umuntu wese uriho kandi akanyemera, ntateze gupfa. Ibyo urabyemera?» Marita ati «Yego, Nyagasani, nemera ko uri Kristu Umwana w’Imana waje muri iyi si.» Amaze kuvuga atyo, ajya guhamagara mwene nyina Mariya. Aramwongorera ati «Umwigisha ari hano kandi araguhamagara.» Mariya abyumvise, aherako arabaduka, aramusanga. Ubwo Yezu yari ataragera aho atuye, yari agihagaze aho Marita yari yamusanganiriye. Nuko Abayahudi bari kumwe na Mariya mu nzu baje kumuhoza, babonye abadutse agenda, baramukurikira bibwira ko agiye kuririra ku mva.
Mariya ageze aho Yezu yari ari, ngo amukubite amaso aramupfukamira, ati «Nyagasani, iyo uba hano, musaza wanjye ntaba yarapfuye.» Yezu amubonye arira, n’Abayahudi bamuherekeje na bo barira, ashenguka umutima maze avugana ikiniga, ati «Mwamushyinguye hehe?» Baramubwira bati «Nyagasani, ngwino urebe.» Nuko Yezu asuka amarira. Abayahudi baravuga bati «Nimurebe ukuntu yamukundaga.» Ariko bamwe muri bo baravuga bati «Uwashoboye guhumura ya mpumyi, yari ananiwe kubuza uyu gupfa?» Yezu yongera gushenguka umutima maze ajya ku mva; iyo mva yari ubuvumo bari bakingishije ibuye. Yezu ati «Nimukureho ibuye.» Marita, mushiki w’uwapfuye, aravuga ati «Nyagasani ubu aranuka: uyu munsi ni uwa kane.» Yezu aramubwira ati «Sinakubwiye ko niwemera uri bubone ikuzo ry’Imana?» Nuko ibuye barikuraho. Yezu yubura amaso ayerekeza hejuru, avuga ati «Dawe, ndagushimira kuko wanyumvise. Jye nari nsanzwe nzi ko unyumva, none mbivugiye aba bantu bankikije, ngira ngo bemere ko ari wowe wantumye.» Amaze kuvuga atyo, arangurura ijwi rihanitse, ati «Lazaro, ngwino, sohoka.» Uwari warapfuye arasohoka, aza ibiganza n’ibirenge bigihambiriye, no mu maso hagipfukishije ibitambaro. Yezu arababwira ati «Nimumuhambure, maze mumureke agende.» Benshi mu Bayahudi bari baje kwa Mariya, bamaze kubona ibyo Yezu akoze, baramwemera.

Publié le