Nuko Yezu arangurura ijwi ati «Unyemera si jye aba yemeye, ahubwo aba yemeye Uwantumye, kandi rero umbona aba abonye n’Uwantumye. Naje mu nsi ndi urumuri, kugira ngo unyemera wese adahera mu mwijima. Nihagira uwumva amagambo yanjye ntayakurikize, si jye umucira urubanza, kuko ntazanywe no gucira isi urubanza, ahubwo naje gukiza isi. Ungaya kandi ntiyakire amagambo yanjye, afite umucamanza we: ijambo navuze ni ryo rizamucira urubanza ku munsi w’imperuka. Kuko ntavuze ku bwanjye, ahubwo Data wantumye ni We wantegetse ibyo mvuga, n’ibyo nzavuga. Kandi nzi ko itegeko rye ari ubugingo bw’iteka. Jye rero ibyo mvuga, mbivuga uko Data yabimbwiye.»