Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 14, 15-21 – Ku cyumweru cya 6 cya Pasika, Umwaka A

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, yabwiye abigishwa be ati «Niba munkunda koko, muzubaha amategeko yanjye. Nanjye nzasaba Data azabahe undi Muvugizi, uzaza kubana namwe iteka. Uwo ni Roho Nyir’ukuri isi idashobora kwakira, kuko itamubona kandi ntimumenye. Mwebwe ariko muramuzi, kuko abana namwe kandi akababamo. Sinzabasiga muri imfubyi, nzagaruka mbasange. Hasigaye igihe gito isi ntizongere kumbona. Ariko mwe muzambona, kuko ndiho kandi namwe mukazabaho. Uwo munsi muzamenya ko mba muri Data, kandi namwe mukaba muri jye nk’uko nanjye ndi muri mwe. Umenya amategeko yanjye kandi akayubaha ni we unkunda. Kandi rero unkunda azakundwa na Data, nanjye nzamukunda kandi nzamwiyereka.»

Publié le