Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 14,1-12 – Ku cyumweru cya 5 cya Pasika, A

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, yabwiye abigishwa be ati Ntimugakuke umutima. Nimwemere Imana nanjye munyemere. Mu nzu ya Data hari ibyicaro byinshi ; iyo bitaba byo mba narabibabwiye. Ubu ngiye kubategurira umwanya. Nimara kugenda nkabategurira umwanya, nzagaruka mbajyane hamwe nanjye, kugira ngo aho ndi namwe abe ari ho muba. Aho ngiye murahazi n’inzira yaho murayizi.”Tomasi aramusubiza ati «Nyagasani, tube tutazi aho ugiye, ukabona ko twamenya inzira dute?» Yezu aramusubiza ati, «Ni jye Nzira, n’Ukuri n’Ubugingo. Nta we ugera kuri Data atanyuzeho. Iyaba mwari munzi, na Data mwamumenya. Icyakora kuva ubu muramuzi kandi mwaramubonye.» Filipo ni ko guhita amubwira ati «Nyagasani, twereke So biraba biduhagije.» Yezu aramusubiza ati «Filipo we, n’iminsi yose tumaranye ukaba utanzi ? Uwambonye aba yabonye na Data. Ushobora ute kuvuga ngo twereke So ? Rwose ntimwemera ko ndi muri Data, na Data akaba muri jye ? Amagambo mbabwira sinyavuga ku bwanjye, ahubwo Data uhora muri jye ni we ukora imirimo ye. Nimwemere ko ndi muri Data, na Data akaba ari muri jye. Byibuze nimwemezwe n’ibyo nkora. Ndababwira ukuri koko unyemera azakora imirimo nkora, ndetse azakora n’ibitambutseho kuko ngiye kwa Data.» 

Publié le