Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 14,27-31a

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 14,27-31a

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, abwira abigishwa be ati “Mbasigiye amahoro, mbahaye amahoro yanjye. Sinyabahaye nk’uko isi iyatanga. Ntimukuke umutima kandi ntimugire ubwoba. Mwumvise ko nababwiye nti ‘Ndagiye kandi nzagaruka mbasange’. Iyaba mwankundaga, mwakwishimiye ko nsanze Data, kuko Data anduta. Dore mbibabwiye igihe cyabyo kitaragera, kugira ngo nibiba muzemere. Sinkivuganye namwe byinshi, kuko umugenga w’iyi si aje. Nta bushobozi amfiteho, ariko aje agira ngo isi imenye ko nkunda Data, kandi ko nkora uko Data yantegetse.”

Publié le