Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 15,18-21 – Ku wa Gatandatu, Icya 5 cya Pasika

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, abwira abigishwa be ati « Isi nibazira, mumenye ko ari jye yabanje kwanga. Iyo muba ab’isi, isi yakunze ikiri icyayo; ariko kuko mutari ab’isi, kandi nkaba narabatoye mbakura mu isi, ni cyo isi izabaziza. Mwibuke ijambo nababwiye ko ‘Nta mugaragu uruta shebuja.’ Niba barantoteje namwe bazabatoteza, niba barubashye amagambo yanjye, n’ayanyu bazayubaha.Ibyo byose bazabibagirira babaziza izina ryanjye, kuko batazi Uwantumye.»

Publié le