Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, abwira abigishwa be ati « Uko Data yankunze, ni ko nanjye nabakunze. Nimugume mu rukundo rwanjye. Nimwubaha amategeko yanjye, muzaguma mu rukundo rwanjye, nk’uko nanjye nubaha amategeko ya Data, maze nkaguma mu rukundo rwe. Ibyo mbibabwiye ngira ngo ibyishimo byanjye bibabemo, kandi ngo ibyishimo byanyu bisendere. Ngiri itegeko mbahaye: nimujye mukundana nk’uko nanjye nabakunze. Nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera incuti ze. Muba muri incuti zanjye, igihe mukora icyo mbategetse. Jye sinkibita abagaragu, kuko umugaragu atamenya icyo shebuja akora; ahubwo mbise incuti, kuko nabamenyesheje ibyo numvanye Data byose. Si mwe mwantoye, ahubwo ni jye wabatoye, maze mbashyiraho kugira ngo mugende, mwere imbuto, kandi imbuto yanyu igumeho; bityo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye, azakibahe. Icyo mbategetse ni uko mukundana.