Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, abwira abigishwa be ati «Ubu rero nsanze Uwantumye, none muri mwe nta we umbaza ati ‘Ugiye he?’ Ubwo mbabwiye ibyo, umutima wanyu wuzuye ishavu. Ariko mbabwire ukuri, ngiye byabagirira akamaro; kuko ntagiye, Umuvugizi ntiyabazamo, ariko ningenda nzamuboherereza. Kandi namara kuza azereka ab’isi aho icyaha cyabo kiri, n’aho ubutungane buri, n’urubanza uko ruteye. Azabereka icyaha cyabo, kuko batanyemeye; azabereka aho ubutungane buri, kuko ngiye kwa Data kandi mukaba mutakimbonye; azabereka uko urubanza ruteye, kuko Umutware w’iyi si yaciriwe urubanza.»