Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 17,11b-19 – Ku wa Gatatu, Icya 7 cya Pasika

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, yubura amaso ayerekeza ku ijuru, maze asenga agira ati « Dawe Nyirubutagatifu, abo wampaye bakomereshe izina ryawe, kugira ngo babe umwe nkatwe. Igihe nari kumwe na bo, abo wampaye narabaragiye mu izina ryawe; narabakomeje sinagira n’umwe muri bo nzimiza, kereka umwana nyagucibwa kugira ngo Ibyanditswe byuzuzwe. Ubu rero nje ngusanga, kandi ibi mbivuze nkiri mu isi, kugira ngo bankeshe kwigiramo ibyishimo bisendereye. Nabagejejeho ijambo ryawe maze isi irabanga, kuko atari ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi. Singusabye kubakura ku isi, ahubwo ndagira ngo ubarinde ikibi. Si ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi. Batagatifurize mu kuri : ijambo ryawe ni ukuri. Nk’uko wantumye mu nsi, nanjye ni ko nabatumye ku isi; kandi ndakwiyeguriye ubwanjye ari bo ngirira, kugira ngo na bo babe abakwiyeguriye mu kuri. »

Publié le