Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 21,15-19 – Ku wa Gatanu, Icya 7 cya Pasika

Muri icyo gihe, bamaze kurya Yezu abaza Simoni Petero ati «Simoni mwene Yohani, urankunda kurusha aba ngaba ?» Aramusubiza ati «Yego Nyagasani, uzi ko ngukunda.» Yezu aramubwira ati « Ragira abana b’intama zanjye. » Yezu yongera kumubaza ubwa kabiri ati « Simoni mwene Yohani, urankunda?» Petero aramusubiza ati « Yego Nyagasani, uzi ko ngukunda. » Yezu ati « Ragira intama zanjye. » Yongera kumubaza ubwa gatatu ati « Simoni mwene Yohani, urankunda ?» Petero ababazwa n’uko amubajije ubwa gatatu ati «Urankunda ?» Ni bwo amushubije ati « Nyagasani, uzi byose, uzi ko ngukunda. » Yezu aramubwira ati « Ragira intama zanjye. Ndakubwira ukuri koko: igihe wari ukiri umusore warikenyezaga kandi ukajya aho ushaka, ariko numara gusaza, uzatega amaboko undi agukenyeze, kandi akujyane aho udashaka. »Yavuze atyo ashaka kumuburira urupfu rumuteze, ruzahesha Imana ikuzo. Amaze kuvuga atyo aramubwira ati «Nkurikira.»

Publié le