Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 3,1-8 – Ku wa mbere, Icya 2 cya Pasika

Mu Bafarizayi, hari umugabo witwaga Nikodemu, akaba umwe mu Bayahudi b’abategetsi. Nuko aza nijoro asanga Yezu, aramubwira ati «Rabbi, tuzi ko uri umwigisha waturutse ku Mana; kuko nta muntu washobora gutanga ibimenyetso nk’ibyo werekana, atari kumwe n’Imana.» Yezu aramusubiza ati «Ndakubwira ukuri koko: nta muntu n’umwe ushobora kubona Ingoma y’Imana, atavutse ubwa kabiriNikodemu aramubwira ati «Umuntu ashobora ate kuvuka, kandi ashaje? Yashobora se gusubira mu nda ya nyina ngo yongere avuke?» Yezu aramusubiza ati «Ndakubwira ukuri koko: umuntu atavutse ku bw’amazi no ku bwa Roho, ntashobora kwinjira mu Ngoma y’Imana. Icyavutse ku mubiri kiba ari umubiri, n’icyavutse kuri Roho kikaba roho. Ntutangazwe n’uko nkubwiye ngo ugomba kongera kuvuka ubwa kabiri. Umuyaga uhuha werekeza aho ushaka, ukawumva uhuha, ariko ntumenye aho uturuka cyangwa aho werekeza; nguko uko bimerera umuntu wese wavutse kuri Roho.»

Publié le