Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 3,22-30 – [Ku wa gatandatu – Nyuma y’Ukwigaragaza]

Ibyo birangiye, Yezu ajyana n’abigishwa be mu gihugu cya Yudeya, agumanayo na bo, kandi arabatiza. Yohani na we yabatirizaga ahitwa Enoni, hafi ya Salimu, kuko hari amazi menshi, abantu bakaza kuhabatirizwa. Icyo gihe, Yohani yari atarafungwa. Nuko abigishwa ba Yohani bajya impaka n’Abayahudi bapfa umuhango wo kwiyuhagira. Basanga Yohani, baramubwira bati «Mwigisha, wa muntu mwari kumwe hakurya ya Yorudani, ugatanga ubuhamya bumwerekeyeho, dore na we arabatiza, kandi bose baramusanga.» Yohani arabasubiza ati «Nta muntu ugira icyo atunga atagihawe no mu ijuru. Ni mwe ntanzeho abagabo b’uko navuze ko ntari Kristu, ahubwo ko natumwe kumuteguriza. Umukwe ni we nyir’umugeni, naho umuherekeza w’umukwe aba iruhande rwe, akamutega amatwi, agahimbazwa no kumva ijwi rye; ngibyo ibyishimo binsabye. Koko ni we ugomba gukura, naho jye ngaca bugufi.»

Publié le