Ntutangazwe n’uko nkubwiye ngo ugomba kongera kuvuka ubwa kabiri. Umuyaga uhuha werekeza aho ushaka, ukawumva uhuha, ariko ntumenye aho uturuka cyangwa aho werekeza; nguko uko bimerera umuntu wese wavutse kuri Roho.» Nikodemu aramubaza ati «Ese ibyo bishobora kubaho bite?» Yezu aramusubiza ati «Ukaba umwigisha muri Israheli, maze ibyo ntubimenye? Ndakubwira ukuri koko: tuvuga ibyo tuzi, tugahamya n’ibyo twabonye, ariko ntimwemere ibyo duhamya. Niba mutemera mbabwira ibintu byo mu isi, muzemera mute nimbabwira ibyo mu ijuru? Nta wigeze azamuka ajya mu ijuru, uretse Umwana w’umuntu wamanutse aturutse mu ijuru. Mbese nk’uko Musa yamanitse inzoka mu butayu, ni ko n’Umwana w’umuntu azagomba kumanikwa, kugira ngo umwemera wese agire ubugingo bw’iteka.»