Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 4,43-54 – [Ku wa mbere, Icya 4, Igisibo]

Iyo minsi ibiri irangiye, Yezu ava aho, ajya mu Galileya. Yari yigeze kwemera ubwe ko ari nta muhanuzi wubahwa mu gihugu avukamo. Nuko agera mu Galileya, Abanyagalileya bamwakira neza, kuko bari babonye ibyo yari yakoreye i Yeruzalemu byose ku munsi mukuru; na bo bari bagiye mu munsi mukuru. Yezu agaruka rero i Kana ka Galileya, aho yari yahinduye amazi divayi. I Kafarinawumu hari umutware w’ibwami wari urwaje umwana. Yumvise ko Yezu yavuye mu Yudeya akaza mu Galileya, aramusanganira, aramwinginga ngo aze amukirize umwana kuko yari agiye gupfa. Yezu aramubwira ati «Iyo mutabonye ibimenyetso n’ibitangaza, ntimwemera.» Umutware aramubwira ati «Nyagasani, banguka umwana wanjye atarahwera.» Yezu aramusubiza ati «Genda, umwana wawe ni mutaraga.» Uwo muntu yemera ijambo Yezu amubwiye, aragenda. Abaye agitirimuka, abagaragu be baramusanganira, bamubwira ko umwana we ari muzima. Ababaza igihe yoroherewe, baramusubiza bati «Ni ejo ku isaha ya karindwi, ni bwo umuriro wamuvuyemo.» Se w’umwana amenya ko kuri iyo saha, ari bwo Yezu yamubwiraga ko umwana we ari mutaraga. Nuko aremera hamwe n’urugo rwe rwose. Icyo kiba ikimenyetso cya kabiri. Yezu yagikoze avuye mu Yudeya, agarutse mu Galileya.

Publié le