Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 4,5-42 – [Ku cyumweru cya 3, Igisibo, A]

Agera mu mugi wo muri Samariya witwaga Sikari, wari hafi y’umurimaYakobo yari yarahaye umuhungu we Yozefu. Aho hantu hari iriba rya Yakobo. Yezu ahagera yananijwe n’urugendo, maze yicara iruhande rw’iriba. Hari nk’isaha ya gatandatu.
Nuko umugore wo kuri Samariya aza kuvoma amazi. Yezu aramubwira ati «Mpa amazi yo kunywa.» Icyo gihe abigishwa be bari bagiye mu mugi kugura ibyo kurya. Umunyasamariyakazi abwira Yezu, ati «Bishoboka bite kugira ngo wowe w’Umuyahudi unsabe amazi yo kunywa, kandi ndi Umunyasamariyakazi?» Koko rero Abayahudi ntibasangiraga n’Abanyasamariya. Yezu aramusubiza ati «Iyaba wari uzi ingabire y’Imana, ukamenya n’ukubwira ati ‘Mpa amazi yo kunywa’, wajyaga kuyamusaba ari wowe, maze akaguha amazi atanga ubugingo.» Umugore aramubwira ati «Nyakubahwa, ntufite n’icyo uvomesha, byongeye kandi iriba ni rirerire cyane; ayo mazi atanga ubugingo wayakura he? Uzabe uruta umubyeyi wacu Yakobo waduhaye iri riba, akarinyweraho, we n’abana be n’amatungo ye?» Yezu aramusubiza ati «Unywa aya mazi wese azongera agire inyota; ariko uzanywa amazi nzamuha, ntazagira inyota ukundi, ahubwo amazi nzamuha, azamubamo ari isoko idudubiza kugera mu bugingo bw’iteka.» Umugore aramubwira, ati «Nyakubahwa, mpa kuri ayo mazi n’ejo ntazongera kugira inyota, nkagaruka hano nje kuvoma.» Yezu aramubwira ati «Jya guhamagara umugabo wawe, maze ugaruke hano.» Umugore aramusubiza ati «Nta mugabo mfite.» Yezu ati «Uvuze neza, wowe ugize uti ‘Nta mugabo mfite’; kuko wagize abagabo batanu, n’ugutunze ubu akaba atari umugabo wawe. Ubivuze ukuri.» Umugore abwira Yezu ati «Nyakubahwa, mbonye ko uri umuhanuzi. Ba sogokuruza bacu basengeraga kuri uyu musozi , naho mwebwe Abayahudi mukavuga ko i Yeruzalemu ari ho abantu bagomba gusengera.» Yezu aramubwira ati «Mugore, nyemera: dore igihe kiregereje ntimube mugisengera Imana Data kuri uyu musozi, cyangwa se i Yeruzalemu. Mwebwe musenga Uwo mutazi, naho twe tugasenga Uwo tuzi, kuko umukiro uturuka mu Bayahudi. Igihe kiregereje, ndetse ngiki cyageze, maze abasenga by’ukuri bakazasengana Imana Data umutima utaryarya, kuko abayisenga batyo ari bo Imana Data yikundira. Imana ni Roho, bityo abasenga bajye bayisenga by’ukuri, bayobowe na Roho.» Umugore abwira Yezu ati «Nzi ko Umukiza, ari we Kristu, agiye kuza; namara kuza azatwigisha byose.» Yezu aramubwira ati «Ni jye uvugana nawe.» Abigishwa be baba barahindukiye, maze batangazwa n’uko yaganiraga n’umugore. Ariko ntihagira ugira ati «Urashaka iki?» cyangwa ngo «Mwavuganaga iki?» Nuko umugore asiga ikibindi aho, ajya mu mugi, maze abwira abantu ati «Nimuze murebe umuntu wambwiye ibyo nakoze byose. Aho none ntiyaba ari we Kristu?» Ni bwo bavuye mu mugi, nuko basanga Yezu.
31Hagati aho, abigishwa be basigara bamwinginga ngo arye, bati «Mwigisha, fungura.» Yezu arababwira ati «Mfite ibyo kurya mwebwe mutazi.» Nuko abigishwa batangira kubazanya bati «Ese hari uwamuzaniye ibyo kurya?» Yezu arababwira ati «Ibyo kurya bintunga, ni ugukora icyo Uwantumye ashaka, no kurangiza umurimo we. Si mwe musanzwe muvuga ngo hasigaye amezi ane, bagasarura? Reka rero mbabwire: ngaho nimwubure amaso maze mwitegereze, imirima ireze, ni iyo gusarurwa . Usarura wese aba abonye igihembo, maze agahunika imbuto z’ubugingo bw’iteka, kugira ngo ari ubiba ari n’usarura, bombi basangire ibyishimo. Ubwo ibyo bikagaragaza ukuri kw’ibivugwa ngo: ubiba si we usarura . Nabohereje gusarura ibyo mutaruhiye; abandi bararushye, none mwe muhawe ibyo baruhiye.» Nuko Abanyasamariya benshi b’uwo mugi bemera Yezu, babitewe n’ijambo umugore yari yavuze ahamya ati «Yambwiye ibyo nakoze byose.» Abanyasamariya baramusanga, baramwinginga ngo aze agumane na bo, maze aguma aho iminsi ibiri. Nuko abantu benshi cyane baremera, babitewe n’ibyo yababwiraga. Babwira wa mugore, bati «Ntitucyemezwa n’ibyo watubwiye; natwe twamwiyumviye, kandi tumenye ko ari we Mucunguzi w’isi koko.»

Publié le