Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 6, 30-35 – Ku wa kabiri, Icya 3 cya Pasika

Nyuma y’ituburwa ry’imigati, rubanda babwira Yezu bati «Ikimenyetso utanze ni ikihe, ngo tukibone maze tukwemere ? Ukoze iki ? Mu butayu ba sogokuruza bacu bariye ‘manu’, nk’uko byanditswe ngo ‘Yabagaburiye umugati uturutse mu ijuru.’» Nuko Yezu arabasubiza ati « Ndababwira ukuri koko : Musa si we wabahaye umugati wo mu ijuru, ahubwo ni Data ubaha umugati w’ukuri wo mu ijuru. Kuko umugati Imana itanga ari umanuka mu ijuru, kandi ukazanira isi ubugingo. » Nuko baramubwira bati, «Mwigisha, jya uhora uduha uwo mugati utubwiye. » Yezu arababwira ati «Ni jyewe mugati utanga ubugingo. Unsanga wese ntazasonza bibaho, n’unyemera ntazagira inyota bibaho.»

Publié le